Kohereza Document kuri email :

Bikunze kuba bikenewe cyane ko wohereza document, ukagera kuwo yagenewe imeze neza nkuko wayiteguye

Ibikenewe:

- Kuba ugira email, warayafinguje kandi ishobora kwakira no koherereza
- Kugira dcocument wabitse kuri mudasobwa yawe.

Kurikirannya intambwe zikurikira :

Intambwe ya 1: Injira muri email yawe wafunguje (Log In).

Intambwe ya 2: Ukande Compose. Ushobora no kujya kuri email wakiriye ukayifungura ugakanda incuro ebyiri ahanditse Reply ubikora iyo ushaka gusubiza umuntu wakwandikiye.

Intambwe ya 3: Hazafunguka aho wakwandikira umuntu,andikamo email y`umuntu ushaka kwandikira ahanditse "To" . Nyuma wandike impamvu itumye umwandikira (Gusuhuza) ahanditse "Subject" Hasi yahoo wandike ubutumwa wamugeneye.

Intambwe ya 4: Ukande hasi ahari akantu gakurikira.

Intambwe ya 5: Ukimara gukandaho, uzahita utangira ushaka (browser) aho wabitse ya document yawe muri mudasobwa kugeza ubwo ubonye, nuyibona uzayikandeho hafunguke idirishya ukande ahanditse open , ibi bizatuma ya document yawe ijya muri ya email wandikaga.

Intambwe ya 6: Uzamenya niba ya document yawe yagiye muri email wandikaga, iyo yagiyeho ubibona mu ibara r`ubururu ifite rya zina yitwaga.

Intambwe ya 7: Niba ushaka koherereza indi document icyarimwe kurikiza ibyo wakoze ku ntambwe ya 4 n'iya 5.

Intambwe ya 8: Numara kugenzura ko ibyo ushaka kubwira uwo wandikiraga wabitunganyije neza (Wanditse neza email ye, impamvu, ibigize email naya document ko wayishyizemo), Ukande ahanditse Send.